CNR - INTWARI

Permanence:62 avenue Jean Paul II                                                 75016 Paris, France.

Téléphone:0016032946035                                         Email:Cette adresse e-mail est protégée contre les robots spammeurs. Vous devez activer le JavaScript pour la visualiser.

 log intwari

Inteko y’Igihugu Iharanira Repubulika

Site Web: www.cnr-intwari.com

e-mail: Cette adresse e-mail est protégée contre les robots spammeurs. Vous devez activer le JavaScript pour la visualiser.

Cette adresse e-mail est protégée contre les robots spammeurs. Vous devez activer le JavaScript pour la visualiser.

Banyarwanda,

Banyarwandakazi,

Ntwari Bayoboke ba CNR Intwari,

Namwe mwese Nshuti z'u Rwanda,

Mu izina rya CNR Intwari no mu izina ryanjye bwite, tubifurije mwese Umwaka Mushya Muhire w'i 2017. Uzababere uw'Amata n'Ubuki. Uzazanire u Rwanda rwacu amahoro rwabuze kuva rwagwa mu maboko y'agatsiko k'abicanyi ba FPR Inkotanyi.

Imyaka ibaye 27 Kagame Pahulo n'agatsiko ke bamena amaraso y'abana b'u Rwanda n'ubu bakiyamena, nimucyo duhagurukire rimwe twese rero duhirike ingoma mbisha ya Kagame n'agatsiko ke ka FPR Inkotanyi.

Uyu mwaka dutangiye utubere imbarutso y'ubutwari budasanzwe bwo kurengera igihugu cyacu n'abanyarwanda bose, duce ingoyi zose Kagame n'agatsiko ke bakomeje kobohesha Abaturarwanda.

Twongeye kubasaba mwese kudakomeza kugwa mu mutego w'aka gatsiko, gateranya abantu n'abandi, kabasaba kubeshyara no kugirira nabi abavandimwe banyu n'inshuti, nyuma bikazabahinduka aka gatsiko kandi kakabakina ku mubyimba.

Uyu mwaka rero ubabere umusemburo mwese wo kwikiza ubutegetsi bwa Kagame n'agatsiko ke, uzabageze kandi ku bindi byiza byose mwifuza. Ubahe n'abanyu amahoro n'Imigisha yose bituruka ku Mana.

Bikorerwe i Manchester, USA

Itariki ya 1 Mutarama 2017

Theobald Rwaka ,

Président wa CNR Intwari.