PROGRAMU YA GUVERINOMA YA REPUBULIKA YA 3

INTANGIRIRO

CNR INTWARI ni Umutwe wa Politiki ushishikajwe no kwifatanya n'abanyarwanda b'ingeri zose babyifuza ndetse n'inshuti z'abanyarwanda kugira ngo babonere umuti ibibazo by'urudaca byakomeje kuyogoza igihugu cyacu.

Turemeza ko mu Rwanda hazajyaho Repubulika ya 3 kuko iya 2 , yahuye n'amage, igihugu kigwa mu icurabulindi , gishorwa mu ntambara, abanyarwanda benshi bahasiga ubuzima, abandi barahunga, agatsiko k'abantu bishyizeho bagenda bahindura amategeko kuva ku masezerano ya Arusha kugeza ku Itegekonshinga ryo muli 2003 bagenda balihindura uko bishakiye kugira ngo badasaranganya ubutegetsi n'abandi banyarwanda.

Niyo mpanvu imiyoborere, ibibazo by'ubutabera, iby'umutekano n'ibyimibereho myiza y'Abanyarwanda bigomba kuba inshingano zibanze ya gahunda ya guverinoma ya Repuburika ya 3.

Uyu mushinga rero tubagezaho ni ugaragaza umurongo wa politiki, CNR Intwari izagenderaho imaze kugera ku butegetsi. Ukubiyemo bimwe mu bitekerezo by'impinduramatwara twageza ku banyarwanda, bitabujije n'andi mashyaka atekereza kimwe natwe ko twakwungurana ibitekerezo tugashyira hamwe muguharanira demokrasi mu Rwanda.
CNR Intwari yemera ko hakwiye kubaho mu banyarwanda umuco wa Politiki wo guhitamo programu inogeye abanyarwanda aho guhitamo ubwoko, akarere , amadini n'ibindi byose bitanya abanyarwanda, nibwo buryo tuzakemuramo ikibazo cy'amoko, nibindi byose bibangamira ubwiyunge bw'abanyarwanda.

Twemeza ko iyo muli Repubulika hari Demokrasi, ubutabera bwigenga kandi bwa rubanda, imibereho myiza y'abaturage idafite ivangura , ubukungu busaranganije neza na politiki y'ububanyi n'amahanga ivuguruye kandi itanduranya, amahoro asesuye aba yatashye mu mitima y'abaturage bose bikaba umusemburo n'imbarutso y'amajyambere arambye.

Turabararitse rero Banyarwandakazi namwe Banyarwanda kandi tubasaba kudutera inkunga mu bitekerezo.Ntabwo tubabazwa na gato n'umunyarwanda wese utubwira icyo atekereza kuri iyi gahunda, yayigaya yayemera niko bigenda muli politiki twiyemeje kwumva abadushyigikiye n'abatadushyigikiye.

HARAKABAHO REPUBULIKA

I. IMIYOBORERE Y'IGIHUGU

Imiyoborere y'igihugu ntishobora kuzagenda neza mugihe uko buli guoverinoma ije igenda ihindura ibirangantego bya Repubulika uko yishakiye kimwe n'amwe mu mateka yaranze u Rwanda.

CNR Intwari izaharanira ko abanyarwanda bagira uruhare mu guhindura bimwe mu byaranze amateka ya Politiki y'igihugu binyuze muli referandumu.

Niyo mpamvu rero CNR Intwari yiteguye gusubizaho italiki ya mbere nyakanga ya buli mwaka nk'umunsi mukuru ngarukamwaka abanyarwanda baboneyeho ubwigenge, bakakirwa no mu muryango mpuzamahanga. Ibendera n'indirimbo byubahiriza igihugu nabyo bigomba kunyura muli referandumu. Ntabwo CNR-Intwari ishyigikiye ko ibirangantego bikora ku mutima w'igihugu bihindurwa abanyarwanda batabajijwe.

Ntabwo ibirangatengo bya Repubulika byapfundikirwa mu gaseke k'ubwiru n'ubwirasi ngo ako gaseke gasimbure ibikoresho byibutsa ubutwari abakurambere bacu bagaragaje barema Urwanda nk'igihugu cyigenga.Akajagari ko gufata ibyemezo bivuye mu gatsiko k'abafite inyungu zabo bwite bigomba kuvaho

1° Amahame ya Demokrasi.

1.1 Politiki y'mashyaka menshi

Nkuko bikubiye mu mahame remezo yayo CNR-Intwari, izihatira kuvugurura amategeko agenga amashyaka. Itegeko ririho ubu rigomba gusewa, amashyaka agomba gukorera mu bwisanzure; ibyo kwibumbira mucyiswe Forum kigenzurwa na FPR kikavaho. Amashyaka niyo ubwayo azihitiramo mu bwisanzure ayo ashaka ko bakorana muri gahunda zayo. Gushinga amashyaka bigomba kworoshywa, bigashingwa Ministeri y'Ubutegetsi igomba gutangaza uburenganzira bw'abifuza kwishyira hamwe, nkuko buteganywa n'Itegekonshinga. Ntabwo inama y'abaministri izongera guterana ngo abe ariyo yemeza cyangwa ngo yange ishyaka runaka.

Hazabaho igihe ntarengwa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu azaba afite cyo gutangaza uburenganzira bw'abifuza gushinga amashyaka kandi bubahirije ibisabwa n'amategeko byose; atabyubahiliza agashyikilizwa Ubutabera.

Buri mu Minisitiri mu nshingano za Minisiteri ayobora, azajya yirengera ku giti cye igihe cyose habonetse ibyangiritse bikabyara akarengane ku bantu cyangwase ku bintu biturutse k'uburangare bwe bwo kudafata ibyemezo bikwiye kandi mu gihe giteganijwe n'amategeko.

1.2. Ukwishyira ukizana kwa buri munyarwanda

Abaturage bazibumbira mu mashyirahamwe abateza imbere kandi bihitiyemo, bakore inama bishakiye zo kwikemulira ibibazo byabo, kwiga imishinga iciriritse, haba m'ubuhinzi, ubworozi, ubukorikori n'ibindi. Inama z'abayobozi bakuru z'urudaca zigomba kuba nkeya cyane ugereranije n'igihe abaturage bagomba kubona mu kwiteza imbere.

Itegeko ryo kwemerera imiryango idaharanira inyungu rigomba kuzavugururwa, abashaka gushinga iyo miryango bakemererwa bitagombye kurindira icyemezo cy'inama y'aba minisitiri. Hagomba kubaho no gushyigikirwa Itangazamakuru ryigenga; icyaha cyo gusebya leta mu gihe umunyamakuru avuze ibitagenda neza kikavaho; bitabujije kandi ko ashobora gukurikiranwa igihe cyose bigaragaye ko yakoze nabi akazi ke, bityo akaba yabitangira indishyi z'akababaro nk'abandi bose (affaire civile).

Gushinga ishyirahamwe bizaba uburenganzira bw'umuturage guverinoma igomba kubahiriza no gukuraho inzitizi zose.

Leta ntabwo izongera kwivanga mu miyoborere y'amadini, itegeka ishyirwaho ry'abayobozi bayo cyangwa yirukana ababa badashyigikiye politiki yayo. Bitabujije ko Amadini yemewe afatanya na Leta mukwigisha abaturage kwiteza imbere, Leta ishobora kuyashyigikira no kuyiyambaza mu mirimo imwe n'imwe y'imibereho myiza y'abaturage.

Amadini nayo akwiriye kwirinda kugwa mu mutego wa politiki y'Ubutegetsi bubi, ahubwo agatungira leta agatoki mu bitagenda neza kugira ngo bikosorwe.

1.3 Ibyerekeranye n'amatora

Komisiyo y'amatora nkuko ikora ubu mu Rwanda igomba guhita ivaho; kuko ntakindi imaze usibye gutwara akayabo k'amafranga menshi no kuberaho inyungu z'ishyaka rimwe gusa. N'ubwo izajya ishyirwaho na Perezida wa Repuburika, mu mikorere yayo izajya iyoborwa mu rwego rwo hejuru n'umutwe wo mu nzego z'ubutabera bwigenga uzaba ushinzwe kurinda ubusugire n'ubutavogerwa by'itegekonshinga. Komisiyo izajya ishyirwaho igihe gito gikwiranye n'imirimo yayo igomba kurarangirana n'amatora hanyuma ikazasimburwa n'indi kugira abantu bamwe bayigize ntibahoreho.

Abayigize bazajya rero basimburana kandi batoranywe mu mashyaka anyuranye ku buryo buzagenwa n'amategeko. Bigomba kuzandikwa mu Itegekonshinga ko Ishyaka ryatsinze amatora rigomba kwemera abatavugarumwe n'Ubutegetsi bityo bakazira kwitiranywa n'abanzi b'igihugu.

Amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi agomba guhabwa umwanya. Nta shyaka rigomba kwangirwa gukomeza imirimo yaryo n'ubwo ryaba ritabonye abarishyigikira bahagije mu matora. Ibyo bikaba biri muri bimwe bizafasha kubonera umuti ikibazo cy'impunzi za politiki. CNR Intwari yemera ko ubutegetsi bugomba gupiganirwa binyuze mu mahoro abaturage bakihitiramo programu ibanogeye.

1.4 Abayobozi bagomba gutorwa:

Hazatorwa

Abayobozi ba serire,

Abajyanama ba Komini,

Abayobozi ba Komini,

Abadepite mu nteko ishinga amategeko na Perezida wa Repubulika.

Uwemererwa kwiyamamariza ubudepite agomba kuba nibura ashyigikiwe n'umujyanama umwe cyangwa benshi muri buri komini ya Perefegitura yifuza kwiyamamazamo. Urwego rwa Sena mu rwego rw'ubutegetsi nshingamategeko ntirukenewe mu Rwanda nta nicyo rwamaze kugeza ubu uretse kwagura inda z'abarugize no gukuza igihombo mu mari ya Leta.

Amategeko yemerera Perezida gushyiraho abasenateri agomba guhita avanwaho kuko amura uburenganzira bwo kuvangavanga inzego nyubahirizategeko na nshingamategeko.

Abasenateri bagomba kuvaho ahubwo urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rukavugururwa mu mizi.

Abacamanza b'inararibonye 15 batowe nibo bazajya bareba ko amategeko yatowe n'abadepite yubahiriza itegekonshinga mbere yuko atangazwa mu igazeti ya Leta amaze kwemezwa n'Umukuru w'igihugu.

2°Ubuyobozi n'Ubutegetsi by'Igihugu.

Ubutegetsi bugomba kwegerezwa abaturage, kandi ibyemezo by'ibanze bigafatirwa muli Komini, bigahabwa agaciro gakomeye bikaza mbere, maze irivuze umwami cyangwa irivuye i bukuru bigashyirwa ku murongo wa kabiri

2.1 Kuvugurura inzego z'Ubuyobozi.

2.1.1. Murwego rwa guverinoma

Amakomisiyo menshi aha abayobozi urwego rwa Minisitiri usanga ntaho ahuriye n'abaturage namba; ahubwo abereyeho kwihera abayoboke ba FPR akazi. Niyo mpamvu CNR-Intwari iharanira ko amwe muri yo agomba kuvanwaho, byashoboka agahindurwa amashami asanzwe ya za Ministeri, bityo amafranga yazigendagaho agashorwa mu mishinga iciriritse, cyangwa amashyirahamwe yigenga akaba ariyo abikora kuko niyo azaba yegereye abaturage. Isanga kandi Amakomisiyo agera kuli 60 yoborwa n'abantu bahabwaindonke nk'izabaministria y yarunzweho mu gihugu,hakongerwaho n'abaminisitiri n'abasokereteri ba Leta byaratumye guverinoma y'Urwanda igirwa n'abantu bakabakaba 100 batwara akayabo k'amafaranga yagombye gushorwa no gushyikira ibikorwa remezo by'abaturage batuye mu cyaro bamarwa n'inzara.

Niyo mpamvu hagomba kurebwa komisiyo za ngombwa nkeya zikwiye kugumaho no gushyigikirwa mu bikorwa byazo bifasha Leta gukemura ibibazo abaturage bahura nabyo mu mibereho yabo ya buri munsi.

2.1.2 Kuvugurura Imiterere y'uturere tw'igihugu.

Uko Urwanda ruteye ubu mu miyoborere, harimo byinshi bigomba kuvaho; kuko ntacyo bimariye abaturage. FPR yagiye ishyiraho imyanya idakenewe kugira ngo yimakaze abayoboke bayo kabone niyo baba nta bushobozi bafite. Inzego za ba guverineri zigomba kuvaho; kuko zashyizweho hagamijwe umuco mubi wo kugaba no kugabira ibya rubanda ibyegera bya Perezida bishinzwe kuniga abaturage no kubanyunyuza imitsi ngo bakunde babone ibyo bahiga imbere y'uwabatumye aho gukemura ibibazo bya buri munsi bibangamiye abaturage mu mibereho yabo. Ubutegetsi butangwa n'abaturage bakabutiza uwo bashaka mu gihe bamugeneye; iyo akora neza bakamushima barongera bakamutuma; yananirwa kandi bakamusezerera nta mpaka.

CNR-Intwari ntizashyigikira na rimwe ubutegetsi bwishyira mu bushorishori aho umuturage atagera kandi ariwe wabushyizeho. Urugero, ntizigera ishyigikira ko umuturage aturuka Ikantarange akajya gushaka iyo bigwa Guverineri anyuze mu mu muhanda w'imikuku gusa, aho n'imodoka zitwara abagenzi ari ingume kandi na kenshi nta buryo bw'amafranga afite kubera ubukene bwamwokamye cyangwa yaroshyemwo n'ubutegetsi bwiberebeye mu nyungu zabwo.

Hagomba kubaho Perefegitura 11 mu Rwanda n'umurwa mukuru w'urwanda Kigali,Pr0v provinces 4 ziriho zigahita zivaho; ahubwo amakomini ubwayo akaba yakwibumbira hamwe agendeye ku byifuzo bya rubanda kugirango ashobore gukemura neza ibibazo by'abaturage no gutsura amajyambere ababereye mu buryo bwiza kandi bubangutse bitewe n'imiterere y'akarere abaturage baherereyemo. Komini zishobora kwishyira hamwekugira ngo zihunze ingufu mu gukora imihanda, kwubaka amashuli ,kuzana amazi meza n'ibindi bikorwa byose by'amajyambere.

CNR-Intwari iharanira ko Perefe wa Perefegitura aba umuhuzabikorwa w'ibiteganijwe mu makomini nk'umukozi wa Leta ushinzwe kureba ko ibyemezo byafashwe bitanyuranije n'amategeko cyangwa ngo bibangamire gahunda rusange y'ibikorwa bya leta ariko ativanze mu butegetsi bwite bwa Komini.

2.1.3. Imiyoborere y'Uturere.

CNR-Intwari irifuza gusubiza abaturage ijambo bambuwe, icyubahiro n'uburenganzira butavogerwa bagiye bamburwa n'ubutegetsi bubi bwagiye busimburana mu Rwanda. Kubera iyo mpamvu, ubutegetsi buzajya buturuka mu mizi y'inzego zo hasi muri Segiteri.

Umujyanama wa Segiteri azaba afite impamyabumenyi iciriritse nibura y'amashuri yisumbuye; azagira kandi umushahara mwiza ukwiye akazi akora kugirango ashobore koko kwitangira abaturage ayobora bamwitoreye binyuze mu matora adafifitse ahuje n'umuco wa demokarasi. Abajyanama ba komini nibo bazajya bitoramo Burugumesitiri uyobora komine mugihe kizagenwa n'amategeko.

Abandi batekinisiye bakorera mu makomini bazajya bashyirwaho hakurikijwe ubumenyi n'ubushobozi bwabo. Amanama ya buri munsi abuza amahwemo abaturage bakwiye kwiteza imbere bikorera utwabo mu ngo zabo agomba kuvaho hagasigara amanama abafasha kwiteza imbere aho kuboza ubwonko.

II° UMUTEKANO W'IGIHUGU

1° Ingabo z'Igihugu

Hagomba kubaho ingabo z'igihugu zitari iz'umuntu ku giti cye. Abanyarwanda bagomba gukora ipiganwa ku mugaragaro hakurikijwe amategeko kugira ngo binjire mu ngabo z'igihugu. Abatoranijwe bagahugurwa bihagije mu bijyanye n'imikorere n'amategeko ya gisirikari; abafite ubumenyi buhagije bakajya kwiga mu mashuli ya ba sous-officiers na ba officiers. Ingabo z'Urwanda ntizigomba kuba ubwoko bumwe, abahutu,abatutsi n'abatwa bagomba guhabwa amahirwe angana yo kuba mu ngabo za Leta. Abasirikare bagomba kuba mu bigo

byabugenewe, bakoreramo imirimo yabo yo kurengera ubusugire bw'igihugu, ubushakashatsi n'ibindi. Umusirikare ushaka kujya muri Politiki azabisabira uburenganzira kandi abuhabwe; ariko ntashobora na rimwe kubibangikanya n'umwuga wa gisirikari. Nta musirikare numwe ugomba kuba mu baturage yitwaza kurinda umutekano wabo keretse igihugu kiri mu bihe bidasanzwe by'umutekano muke.

2° Polisi y'Igihugu

Umutekano w'abaturage ushinzwe mbere na mbere ubutegetsi bitoreye na polisi y'igihugu. Umutwe wa balokodefensi ugomba kuvaho kuko kurema umutwe w'abantu bitwaje intwaro kandi badahembwa ni inzira yo kwimakaza ruswa n'iterabwoba mu baturage.

Abaturage ntibakwiye guhozwa ku nkeke cyangwa kwishisha polisi kandi nayo igomba kubyitwararika ikumva ko umurimo wayo w'ibanze ari ukurinda umutekano n'umutungo bya rubanda, kurinda no gukumira icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya n'aho cyaba giturutse hose. Polisi y'igihugu izavugururwa kandi ihabwe cyane inyigisho zerekeranye no gutabara bwangu kandi nta guhohotera rubanda n'uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Ntawe uzongera guhabwa ipete aterekanye ko yahuguwe bihagije mu byerekeye amategeko y'ibanze y'uburenganzira bw'ikiremwamuntu n'ubutabazi bw'ibanze. Ku rwego rwa Komini, abapolisi bazajya bahabwa amabwiriza n'Ubuyobozi bwa Komini, kandi bubahirize amabwiriza yashyizweho n'Inama ya Komini. Abapolisi ku rwego rwa Perefegitura n'abo mu rwego rw'igihugu bazagira amategeko abagenga yihariye

Hazashyirwaho uburyo Ubuyobozi bwa polisi yo mu makomini buzajya bukorana n'inzego nkuru za polisi mu byekeye guhana no gusangira amakuru ajyanye n'akazi, amahugurwa n'ibindi byose byaba bikenewe.

3° Inzego z'Iperereza

Hazabaho inzego z'iperereza za gisiviri imbere no hanze y'igihugu. DMI yo igomba kugenzurwa na Ministeri y'Ingabo, kandi ntishobora na rimwe kugenzura abasiviri uretse gusa igihe haba habaye ubufatanyacyaha hagati y'abasirikari n'abasiviri; ubusanzwe izibanda gusa kubijyanye n'igisirikari (ibyaha bikekwa kuba byakozwe n'abasirikari, ibyaha bishobora guhungabanya ubusugire n'umutekano w'igihugu bizaba biri mu nshinganao zayo hakurikijwe amategeko). Abalokodifensi bagomba guhita bavaho bagasubiza intwaro polisi y'igihugu bagasimbuzwa abakangurambaga mu byerekeye ubuhinzi n'ubworozi bwa kijyambere, ubutabazi, ubuvuzi amashyirahamwe n'ibindi bifasha abaturage kwiteza imbere ubwabo.

Intore n'imbuto mbi mu rubyiruko igomba gucibwa burundu kuko ari imitwe igamije gusa kwamamaza no kwimakaza ubutegetsi gito bubangamiye rubanda kandi igatwara akayabo k'amafranga gatera icyuho kinini mu mari ya leta.

Hazashyirwaho uburyo bushya bw'iperereza bugamije kurengera abanyarwanda n'inyungu zabo kandi abanyarwanda bose bibonamo. Ntabwo abaturage bagomba guterwa ubwoba n'inzego z'umutekano ahubwo bakwiye kwumva no kubona ko aribo koko zihagarariye. Kuri ubu Umuturage aterwa ubwoba na Polisi, Local defense, DMI, National Security, n'abandi. Niyo mpamvu abazemererwa kugenza ibyaha ku basiviri ari gusa Polisi y'igihugu, n'abandi bazaba babishinzwe mu mirimo yabo mu buryo bwemewe n'amategeko.

Abashinzwe iperereza nabo bazahugurwa kuko ubungubu bikorwa mu kajagari gaherekejwe n'iterabwoba bigatuma abanyarwanda bababona nk'aho bagize agatsiko k'abicanyi gashinzwe kubahohotera no kubatoteza.

Abagize intore n'abaziyobora bagomba kuzashyikirizwa ubutabera kuko aba bantu nibo bagenda bagambanira kandi bicisha abandi baturage bagenzi babo babashumuriza Ubutegetsi bw'abicanyi ruharwa kandi izo ntore zikoreshwa no mu bikorwa byinshi by'ubwicanyi birimo n'amarozi bitegurwa n'ubutegetsi bubi buriho mu Rwanda muri iki gihe.

4. Kurangiza Intambara ya FDLR.

CNR-Intwari yemera kandi ihamya ko FDLR ikomoka ku mateka mabi yaranze igihugu cyacu kandi ikaba igizwe n'abanyarwanda, abenshi barokotse intambara FPR yashoje mu gihugu cya Kongo. Intambara zose zananiranye zirangizwa n'imishyikirano.

FPR n'ubutegetsi bwayo byanze iyo nzira y'imishyikirano; ihitamo ahubwo guhiga bukware abo ingabo zayo zitashoboye kumarira ku icumu mu gihe yiyemezaga kurimbura impunzi z'abahutu imaze kurimbura abahutu bari barimuwe mu byabo kubera intambara babaga imbere mu gihugu mu makambi anyuranye. Birakwiye kwibutsa ko babanje kurundarundwa hamwe mu nkambi ya Kibeho bakicishwa inzara n'inyota iminsi itatu yose mbere yuko kuwa 25 Mata 1995 ingabo za FPR-Inkotanyi ziyobowe na Jenerari Ibingira zibarimbura ku itegeko ryatanzwe na Perezida Kagame Pahulo ubwe.Biratangaje kandi biranababaje kubona bamwe mu banyapolitiki bakurikiye neza uko buriya bwicanyi bwakozwe bagitinya kuvuga ko ari jenoside bitwaje ko ngo Loni itarabyemeza.

CNR-Intwari yemera kandi yemeza ko ntawe uharanira icyo atemera. Niyo mpamvu yiyemeje guharanira ko buriya bwicanyi bwa Kibeho kimwe n'ubwakorewe ku mpunzi z'abahutu muri Kongo ndetse n'ubwakorewe muri Byumba na Kibungo guhera mu kwezzi kwa cumi 1990, byemezwa nka jenoside nyarwanda n'inzego z'umuryango w'abibumbye zibishinzwe. FPR n'ubutegtsi bwayo byananiwe gukemura kiriya kibazo kuko aribyo nyirabayazana, none gikomeje guteza umutekano muke mu gihugu no mu karere kose k'Afurika y'ibiyaga bigari. Ibi kandi byatumye inzirakarengane z'abanyekongo zikomeza kubigwamo kuko barusaruramunduru babona uburyo bwo guhozaho intambara z'urudaca kugiranga babone uko bigabiza nta nkomyi umutungo utubutse w'igihugu cya Kongo.

CNR-Intwari iharanira kurangiza burundu kiriya kibazo kugira ngo hagaruke umutekano mu karere kose kandi bitume umubano mwiza wahozeho hagati y'ibihugu byombi wongera kuba mwiza k'uburyo burambye. FPR rero ntishobora kuba umuburanyi n'umucamanza kuri kiriya kibazo. Niyo mpamvu CNR-Intwari ishaka ko buriya butegetsi bwayo bukora nka mafiya yifatiye igihugu buvaho, igihugu n'akarere kose bikongera guhumeka umwuka w'amahoro n'umutekano usesuye.

III° UBUTABERA

Ubutabera bwigenga kandi butabogamiye ku ntsinzi nibwo shingiro ryo kubahiriza no kurengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu bukaba n'igipimo cy'amajyambere ateguwe neza, atanga ikizere cy'ejo hazaza kandi arambye. Niyo mpamvu CNR-Intwari iharanira ko habaho ubutabera kuri bose; buzira kubogamira ku banyangufu n'abishoboye bukarenganya abanyantegenke.

1° Imikorere y'Inkiko.

uRwanda rwagize ibibazo bikomeye cyane bisaba ko habaho ubutabera bufitiwe icyizere n'abanyarwanda bose ndetse n'imiryango mpuzamahanga.

Gushimangira ko Umuntu aba ari umwere kugeza igihe inkiko zibifitiye Ububasha kandi zitabogamye arizo zimuhamya icyaha. Iri ni ihame ridakuka CNR-intwari izimakaza mu rwego rw'ubutabera. CNR-Intwari izihatira na none kuvugurura imyumvire, imikorere n'imitunganyirize y'inkiko.

Ntamugabo umwe kandi ngo umutwe umwe worora ibisazi. Sisitemu (Systeme) mvamahanga y' umucamanza umwe mu manza nshinjabyaha no mu manza z'amahugu n'ubucuruzi igomba kuvaho cyangwa ikavugururwa kuko byagaragaye ko bituma ubutegetsi nyubahirizategeko bushyira umucamanza ku nkeke akenshi agaca imanza zinyuranije n'amategeko. Ibyemezo byafashwe n'inkiko za gacaca binyuranije n'uburenganzira abaturarwanda bahabwa n'amategekompuzamahanga ndetse n'itegekonshinga Urwanda rugenderaho ubu, bizaseswa abantu barenganye bose basubizwe uburenganzira bwabo.

Hazashakwa uburyo abarokotse jenoside nyarwanda bose bafashwa na Leta nta vanguramoko cyangwa amarangamutima n'ubwibone. Ntabwo Leta igomba gushakira izo ndishyi mu guteranya abaturage ibatoza kubeshya no kubeshyerana ngo bamwe bikubire umutungo w'abagenzi babo bamaze kubagerekaho umusaraba w'ibyaha batakoze. Ababonye imitungo ku ngufu cyangwa ku manza z'amahugu bazayisubiza banyirayo nibiba ngobwa bagerekeho n'indishyi kabone n'ubwo baba baragiye babigurisha abandi.

Hazashyirwaho inkiko zigenga kandi zitabogamye zirimo abacamanza b'umwuga b'abanyarwanda n'abanyamahanga bibaye ngombwa, zisubire mu byemezo byose byafashwe n'inkiko gacaca kandi abakekwaho icyaha bahabwe uburyo bwo kwiregura mu bwisanzure kandi zinakurikirane abakekwaho bose ibyaha bya jenoside nyarwanda, ibyaha byakozwe mu ntambara n'ibindi byose byibasiye inyoko muntu.

2°Guhindura amategeko agenga imiburanishirize y'imanza

Kwemera icyaha ukagabanyirizwa ibihano ni umuco mwiza ariko ugomba kwitonderwa no kunononsorwa kuko kwemera icyaha no kuvuga abafatanije kugikora byakoreshejwe nk 'icyambu cyoroshye ubutegetsi bubi bwashyizeho mu kuryanisha abanyarwanda no kwikiza abo budashaka cyangwa se abo bushaka kwambura imitungo yabo.

Kwemera icyaha no kuvuga abafatanije kugikora ntibigomba kuba intandaro yo gufungisha inzirakarengane nkuko byagaragaye muri Gacaca, kuko FPR ariyo yabitegetse ishaka kuryanisha abanyarwanda no kwegeka ibyaha ku bantu ishaka kwikiza no guharabika. Ibi bigomba kuzasubirwamo kuko bigaragara ko ba Ruharwa aribo bahawe umwanya maze abantu benshi b'inzirakarengane bakabigwamo kubera inzangano, inzika na munyangire maze aho gukiranura abaturage bikaba byarabateranije kurushaho.

Byahomeye ku mirari ubwo hashyirwagaho umuntu ushinzwe ubuhuzabikorwa mu bintu by'imanza Gacaca akaba ariwe usuzuma ubujurire cyangwa isubirishwamo ry'Imanza, akica agakiza, kandi bikaba binyuranije n'Itegekonshinga ry'Urwanda n'amategekompuzamahanga uRwanda rwashyizeho umukono.

Imanza nka ziriya zirebana na Jenoside nyarwanda, zitanga n'ibihano biremereye sizo gukerenswa no gushyira mu maboko y'umuntu umwe. Igihano cyo gufungirwa mu kato ni umuco w'ubugome na kinyamaswa kandi ubangamiye uburenganzira bw'ikiremwamuntu kigomba rero kuvanwa vuba na bwangu mu mategeko y'igihugu.

3° Inama nkuru y'ubucamanza.

Inama nkuru y'ubucamanza iriho ubungubu igomba guseswa, kuko igizwe n'abanyaporitiki bamwe bari no muri komite nyobozi ya FPR. Bityo bikabangamira imikorere yayo. Niyo mpamvu izagirwa gusa n'abacamanza b'umwuga batowe na bagenzi babo hakurikijwe amategeko kandi bahabwe na manda ituma batigira ibinani kuri uwo murimo. Inama nkuru y'Ubucamanza izagira biro iyoborwa na Perezida watowe n'abacamanza, uzahabwa uburyo bwo kugenzura imikorere y'abacamanza no gufasha Perezida wa Repubulika gushimangira ubwigenge bw'Ubutabera.

4° Urwego rw'Umuvugizi wa Rubanda.

Mu rwego rw'igihugu, CNR-Intwari izashyiraho urwego w'umuvugizi wa Rubanda kandi iruhe ingufu zihagije zituma koko abarenze ku mategeko y'igihugu bahanwa bakanakuriranwa. Uru rwego rwasimbura urw'umuvunyi, kuko uyu yananiwe no gukemura ibibazo bya ruswa byamunze u Rwanda, kimwe n'abantu bishyize hejuru y'amategeko.

Ikibazo cya ruswa yamunze igihugu kandi cyabaye karande kigomba kuba mu nshingano za mbere z'umuvugizi wa Rubanda. Uyu azakorana n'akanama karimo umujyanama wa Perezida wa Repubulika mubyerekeye amategeko n'umukuru wa komisiyo ishinzwe ubutabera mu nteko ishinga amategeko.

5° Ubumwe n'Ubwiyunge

Mu rwego mpuzamahanga niho hashakirwa umuti w'Ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda. Amahano yabaye mu gihugu nubwo aritwe nk'abanyarwanda twayakoze ariko habayeho abacurabwenge bayo mahano baturuka mu bihugu byo hanze nkuko CNR- Intwari yabikozeho ubushakashatsi kandi ikaba yarabitangarije isi yose ibinyujije ku Munyambanga Mukuru w'umuryango w'abibumbye mu nyandiko yise « Intabaza Abanyarwanda barifuza ubutabera » Byaragaragaye kandi ko umuryango w'abibumbye washyizeho urukiko mpanabyaha ku Rwanda ikaruha niyo nshingano ariko urwo rukiko rukaba ntacyo rwakoze ahubwo rukaba rwaraguye icyuho cy'urwango n'inzigo hagati y'abanyarwanda.

CNR-Intwari izifashisha abanyarwanda ubwabo, abanyamahanga n'inzobere mu bibazo nka biriya twahuye nabyo, hashyirweho Komisiyo y'Igihugu yigenga kandi itavuguruzwa ishinzwe gutangaza by'imvaho ukuri ku mahano yabaye, abayateguye n'abayashyize mu bikorwa. Iyo komisiyo ninayo izandika ku buryo bw'imvaho amateka ya jenoside nyarwanda ishyireho n'amahame azagenderwaho kugira ngo igihugu ktazongera kugwa mu icuraburindi.

Abazemera uruhare rwabo kandi bagafatanya niriya komisiyo gutangaza ukuri kutavangiye hazabaho uburyo bwo kubaha imbabazi kandi abazanangira cyangwa se bakabeshya nabo habeho uburyo bwo kubashakisha no kubakurikirana mu nkiko.

Ntabwo abanyarwanda bakwiyunga batabanje kwinigura no kumenya ukuri ku mvo n'imvano y'ibyababayeho ngo bishyirireho ubwabo uburyo bumvikanyeho bwatuma ibyabaye bitazongera kubaho na rimwe. Hanyuma abanyarwanda twese niho tuziyuhagira isayo ry'inzika n'inzigo tugataramira ku ntango y'ubumwe n'ubwiyunge bityo tukaba intwari nyakuri koko.

6° Ikibazo cy'abarokotse jenoside nyarwanda n'Itsembatsemba

CNR-Intwari yemeza ko abarokotse jenoside n'abarokotse itsembatsemba bose bareshya imbere y'amategeko baba abatutsi cyangwa abahutu cyangwa se abatwa.

Imiryango iharanira inyungu zabo bose igomba kwemerwa n'amategeko. Ariko sibo bagomba kwikorera ubutabera. Leta igomba kubaha indishyi z'akababaro igakurikirana abakoze ibyaha. Kandi abarokotse bose bagafashwa kimwe ntawe kurobanura.

CNR-Intwari yemeza ko hazajyaho urwibutso rw'ubutwari rukazubakwa i NYARUSHISHI ahantu hashoboye kurokokera abantu barenga 7000 bahigwaga mu gihe cya jenoside ya 1994. Ibi bizabera ikimenyetso abanyarwanda bose ko hariho abantu barwanije ubwicanyi mu Rwanda kandi bazakomeza kuburwanya.

IV° IMIBEREHOMYIZA Y'ABATURAGE

1° UBUVUZI

CNR-INTWARI ishyigikiye byimazeyo abikorera bose ku giti cyabo mu myuga inyuranye bafitemo ubuhanga n'ubumenyi kandi babifitiye n'ubushobozi. Ariko mu byerekeye ubuvuzi rusange, Leta igomba kugumana uruhare rukomeye mu gucunga ubuzima bw'abaturage bayo.

Hagomba kubaho nibura muri buri Komini 2 ikigo mbonezabuzima gifite ubushobozi buhagije mu kuvura indwara zikunze kwibasira rubanda rugufi; kandi ibyo bigo byose bikagira igishushanyo mbonera cyizwe neza kugira ngo ibikoresho biteganyijwe gukoreshwamo bigaragare neza kandi hakorwe gahunda yo kubishaka, kubifata neza no kubisimbura igihe bishaje cyangwa byangiritse. Iyo gahunda ya leta ariko ntigomba kuba intambamyi ku bashobora kubikora k'uburyo bw'umwuga ku giti cyabo.

Nubwo uruhare runini ruzaba urwa Leta, abaturage nabo bazasabwa umusanzu uciriritse wo gutuma iyo gahunda ishyirwa mu bikorwa kandi igahoraho k'uburyo burambye.

Muri buri Perefegitura hagomba kubaho ibitaro ntangarugero bifite abaganga b'abahanga kandi b'ingeri zose ku buryo kwohereza umurwayi mu bindi bitaro bifite ubushobozi bukataje by'umwihariko cyangwa se mu mahanga bitazajya biba ngombwa cyane uretse ko bitazabura bitewe n'amikoro make atazadushoboza byose mu gihe twifuza.

Guteza imbere ubuvuzi bwa Gihanga no gusubizaho ikigo gikora imiti muri Kaminuza gikoresheje ibihingwa biboneka mu Rwanda bizaba bimwe mu nshingano zikomeye za CNR-Intwari.

Kuvugurura amategeko agenga za koperative z'ubufatanye mu kwivuza bizaba ngombwa kugira ngo abakene nabo bavurwe uko bikwiye.

Ibitaro bigomba kugira ibikoresho by'ibanze bituma buri muntu wese ashobora kuvurwa.

Ishami rya KAMINUZA rishinzwe ubuganga rigomba kwongera kwitabwaho cyane kuko imyigishirize y'ubu yarishubije inyuma cyane. Turateganya ko nibura mu gihe cy'imyaka 10 tugeze k'ubutegetsi abaganga bakwiyongera ikigereranyo kikava ku ntera y'umuganga 1 ku barwayi 100.000, kikagera nibura ku ntera y'umuganga 1 ku barwayi 60.000.

2° UBUREZI

Kubera intambara n'amahano yabaye mu gihugu cyacu uburezi bwasubiye inyuma cyane. Baravuga ngo « ubukene buba mu mufuka ntibuba mu mutwe ». Niyo mpamvu CNR-Intwari izakora uko ishoboye kugira ngo uburezi bube koko urwego-shingiro rw'amizero y'ejo hazaza heza ku banyarwanda twese.

Nibyo koko igihugu cyacu ni gito, ntigituriye ibyambu byo ku nyanja bityo kikaba mu bwigunge buhoraho kandi ibyo ntacyo twabihinduraho. Ariko dushobora kubyitwaramo gitwari kandi tukabivamo neza tutanduranije. Ibyo rero birasaba ko urwego rw'uburezi buhabwa agaciro ka mbere muri byose; abanyeshuri, abarimu babishoboye n'amashuri akwiranye n'uburezi nyabwo bigasakazwa mu gihugu cyose. Niyo mpamvu CNR-Intwari izashishikariza abanyarwanda bize bagahera mu mahanga kubera ubukene n'ubutegetsi bubi guteza imbere ubushakashatsi n'uburezi bw'abana b'abanyarwanda.

Nta gihugu cyatera imbere cyititaye k'urubyiruko rwacyo. Birababaje cyane, kandi biteye isoni n'impungenge kwumva ko umuntu arangiza Kaminuza atazi no kwiyandikira ibaruwa isaba akazi nyamara ubutegetsi bukirirwa bucuruza imibare ya za dipolome zitabarika zatanzwe na za kaminuza nkaho ikigamijwe ari ukugira benshi b'umurato aho kugira bake bashoboye kandi bashobotse.

2.1 Amashuri abanza

Amashuri abanza agomba kwigirwamo ubuntu kandi bikajya mu bikorwa kuri bose. Kwegereza abana amashuli abanza kandi yubatse neza ntibakore ingendo zibavuna cyane bajya kwiga. Umwarimu agahabwa agaciro gakwiranye n'umwuga we wo gutanga uburere bwiza n'ubumenyi.

Inyigisho zizatangwa mu kinyarwanda gusa kuva mu mwaka wa mbere kugeza muwa gatatu, indimi z'amahanga zibone gutangira igifaransa n'icyongereza bigire amasaha angana nk'indimi zemewe n'itegeko nshinga.

2.2 Amashuri yisumbuye

Leta yakomeza kwongera amashuri yisumbuye mu gihugu kandi k'uburyo busaranganijwe kandi igafasha n'ibigo byigenga mu gutegura no guhuza progaramu z'ibyigwa ndetse ikagoboka n'ibyo bigo ibifasha kandi ibyorohereza uko byabona imfashanyo yo gutunga abanyeshuri babyigamo. Leta igomba gushyiraho uburyo buboneye bwo gutera inkunga no gufasha abana batishoboye kandi b'abahanga mu ngeri izo arizo zose.

Tugomba gutoza abubu n'abejo, kwishakamo ingufu n'ubumenyi bituma bagera ku cyo bashaka cyose batagombye gusahura no kumena amaraso y'abantu. Ibyo rero twabikesha ubumenyi bukataje bwiyongera k'uburere bwiza byaduha ingufu zihagije zo kubaka icyizere hagati yacu, kubana neza n'abaturanyi, gusangira no gusaranganya nabo ibyo dufite n 'ibyo bafite mu bwubahane buzira ubwibone n'agasuzuguro.

Abanyeshuri bazihitiramo Ururimi bigamo amashuri yisumbuye bakurikije inyungu zabo mugihe bazaba bajya gushaka akazi cyangwa gukomeza kaminuza. Hazashyirwaho amashami yo kwigisha indimi z'amahanga mu mashuli yisumbuye

2.3 Amashuri makuru n'ubushakashatsi

Kaminuza ntiyabona abanyeshuri bayikwiye bidahereye hasi niyo mpamvu:

CNR-Intwari izaharanira ko Kaminuza ya Leta izaba imwe kandi ikaguma i Butare. Izagurwa cyane kandi ingufu zose zatatanijwe zongere zihurizwe hamwe k'uburyo nibura yagira ubushobozi bwo kwakira no gucumbikira uko bikwiye abanyeshuri ibihumbi 30. Iyi gahunda iraruhije ariko igomba gukorwa kuko aricyo cyatuvana mu bwigunge. Kwiga no kumenya rero niwo muzi n'umuhamuro w'ibyo byiza byose twifuza nk'umurage mwiza twasigira urubyaro rwacu.

Nubwo kugira imbaraga atari bibi, ariko ntitwakubakira ku cyizere cyo kuzatungwa no gukoresha imbunda n' ingufu no gushoza intambara z'urudaca ngo twizeze abejo ko gusahura no kwendereza abaturanyi ariwo murage mwiza twabasigira.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza bazagenerwa buruse na Leta; abe ariyo ibishingira mu mabanki kugira ngo bige neza ariko ikazishyurwa batangiye akazi mu gihe cyakwumvikanwaho kandi kitazabangamira imibereho y'uwo yishingiye. CNR-Intwari ishingiye ku bibazo biriho ubu n'imiterere y'ubukungu bw'igihugu isanga iyo buruse yaba ihwanye n'amafranga 30,000 FRW ku kwezi.

Leta igomba gushakisha uko yaboneka.

Igikenewe cyane si umubare mwinshi w'abize Kaminuza kandi badashobora no gupiganwa ku masoko mpuzamahanga y'akazi, dukeneye ubumenyi n'ubuhanga buhanitse ntabwo igikenewe ari bwa buro bwinshi butagira umusururu (oui pour l'enseignement supérieur de qualite et non pour la quantité inutile.)

Tuzashyiraho amashami yihariye ya Kaminuza aho bishoboka mu Rwanda ariko twirinde gutatanya ingufu n'ubushobozi. Buri Perefegitura izagira ishuri ryisumbuye ryigisha imyuga na Tekinoroji bikenewe mu gihugu.

2.4 Amahugurwa y'abaturage mu majyambere no muco mboneragihugu

Gushyiraho gahunda yo kwigisha gusoma no kwandika ku batagize amahirwe yo kubyigira igihe, guhugura abaturage k'uburyo buhoraho mu bigo bitsura amajyambere bya IGA kandi bigasubizwa agaciro bigasimbura ingando zo kuyobya, kwoza ubwonko no kwigisha amacakubiri bikorerwa mu ngando zazanywe na FPR.

CNR-INTWARI izahugura abatwa byibura 50% bige gusoma no kwandika , abashobora gukora ubukolikoli bajyanwe mubigo by'imyuga, kandi bigishwe n'amahame mpuzamahanga y'uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Hazabaho Umunsi wihariye wo gusabana n'abatwa, kugira ngo babavane mubwigunge bahejejwemo n'abahutu n'abatutsi.

2.5.Umuco nyarwanda

Amateka yacu niyo soko idakama tuvomamo umuco wacu n'ubutwari.

CNR-Intwari izihutira gushyiraho mu rwego rw'igihugu Ikigo gishinzwe kurengera, kwamamaza no kwimakaza umuco nyarwanda kizitwa « ACADEMIE RWANDAISE DE LA CULTURE ». Ubu ururimi rw'ikinyarwanda rusa naho rutakibaho mu gihugu. Haravugwa ibyo ntazi byose ngo ni ikinyarwanda, abantu bose bakikiriza ngo barikwiha agaciro kandi bari kwiha rubanda.Nyamara uRwanda rufite inzobere n'intiti mu ndimi no mu kinyarwanda zabujijwe amahwemo kandi zitahwemye kwerekana ubushobozi bwazo no mu mahanga zahungiyemo. Kuri CNR-Intwari indimi nvamahanga zose ziza nyuma y'ikinyarwanda.

Ikinyarwanda ni ururimi ubu rukoreshwa n'abantu benshi batuye mu bihugu duturanye, Uganda, Kongo, Tanzaniya wakubitiraho ko n'ikirundi ari ururimi rwegereye ikinyarwanda cyane kandi narwo rukoreshwa na benshi ukibaza impamvu ubutegetsi buriho butsimbarara cyane mu kwimakaza indimi z'amahanga ari nako busuzugura ikinyarwanda kandi ariwo murage mukuru twasigiwe n'abakurambere ngo kitubere inzira y'ubwumvikane n'uruhererekane rw'amateka yacu.

Igihugu kitagira amateka yacyo ngo kandi kiyakomereho kiba cyazimye benecyo bagapfa bahagaze.Niyo mpamvu kiriya kigo kizahabwa ubushobozi n'inshingano yo kwandika no gusobanura amateka nyayo y'igihugu cyacu.

Indimi nvamahanga nazo zizahabwa umwanya kubera ko zikenewe ariko bidatewe no gukeza cyangwa guhakirizwa kuri bene zo.

3° Gutsura amajyambere mu cyaro

3.1. Kwegereza abaturage amazi meza

Mu mijyi no mucyaro amazi meza kandi ahagije arakenewe cyane.

Abanyarwanda bakwiye gukomeza gukangurirwa gukoresha amazi no kutayapfusha ubusa. Ibi kandi bijyana na politiki rusange yo kubika amazi yacu mu butaka bugahora butoshye, tukayabuza gutemba no gutembana ubutaka bwacu bwabaye ingume.

CNR-Intwari izihatira gukomeza gukwiza amazi meza mu cyaro, guhugura ba kanyamigezi no gushyiraho Komite z'abaturage zicungira amavomo, zikayasukura zikivanamo n'umusanzu wo gusanura ibishaje cyangwa se byangiritse. Leta izaborohereza kubona ibikoresho bigabanya mikorobi mu mazi akoreshwa mu ngo no mu bworozi. Porogramu zo gukwirakwiza amazi meza mu cyaro, kugera ku ntera abanyarwanda 80% babona amazi meza kandi hafi yabo.

Amazi meza niyo soko y'ubuzima. Abanyarwanda bagomba kwegerezwa amazi meza nta mananiza, kandi bikaba mu ntego za Leta.

3.2.Gutura neza no kuba heza.

Gutura heza no kuba heza si ugushinga imambo ngo ugereke amabati asize irangi, umaze gusenyera abaturage bakennye no kubata ku gasi hanyuma ngo ufotore woherereze amahanga ngo ngaho wesheje umuhigo mu kubahiriza ajenda yo gutura neza y'umuryango w'Abibumbye.

CNR-Intwari izabanza itunganye imyanya yo kwubakamo imidugudu aho bishoboka, ihageze ibikenwe by'ibanze nk'imihanda, amazi n'umuriro kandi inateganye aho imyanda yaturuka muriyo midugudu yatunganyirizwa hubahirijwe amategeko ajyanye no kurengera ibidukikije. Izakurikizaho gushyira ahagaragara ibishushanyo mbonera byerekana imiterere n'ingano z'amazu ateganijwe kwubakwa mu bibanza bizaba byakaswe. Amadirishya, imiryango umubare w'ibyumba n'ingano yabyo bigomba kugira ingero zimwe kugira ngo n'abakora ibikoresho byo mu bwubatsi bamenye uko bakora ibintu bizabona isoko.

Nta gahato rero kazabaho ahubwo Leta izakomeza kwigisha abaturage ibereka ibyiza byo gutura mu midugudu. Byaba bimaze iki gutura mu nzu isakaje amabati icanwamo kandi itagira Pavoma n'inzira amazi aturutse ku mabati anyuramo naho akusanyirizwa ngo agume atange ubutohere mu butaka kandi adasenyeye abaturanyi? Ninde wababwiwe ko gusakaza amabati mu gihugu gihorana ubushyuhe aribyo kamara? Ninde wababwiwe ko gutura mu midugudu aribyo majyambere gusa?

Abaturage bazihitiramo aho bashaka kuba biyumvikanire hakurikijwe inyungu bafitanye hagati yabo Leta yubahirize amasezerano bagiranye yo kugurana cyangwa se kugura.

Leta izabegereza ibyangombwa byibanze, amashanyarazi n'amazi noneho bihitiremo aho bashaka kuba hanashimishije nta gahato. Leta izatanga amabwiliza yo kurengera ibidukikije gusa itivanze mu miturire y'abaturage.

3.3. Gusubizaho imishinga iciriritse kandi itanga akazi mu cyaro

Mu byukuri nta gihugu na kimwe cyo ku isi gishobora gutera imbere abaturage badafite amikoro yo guhaha kandi Leta ikura amafaranga mu misoro abaturage batanga iyo bahahirana. Ni muri uru rwego tuzongera gusubizaho imishinga iciriritse mu byaro kugirango abatuye ibyaro barenga 70 ku ijana by'abaturage bongere babona akazi ndetse n'amajyambere yongere agaruke mu byaro.

Urubyiruko ruzahabwa uburyo bwo kwihangira imishinga mucyaro

3.4. Kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo

Gahunda zose zirebana no gufata neza ibinyaburanga by'igihugu, inyamaswa, amashyamba , kurwanya isuri, gahunda yo kudahumanya ikirere bizahabwa ingufu. Aliko hazashakwa tekinoloji yabugenewe kandi ishobora kugirwamo uruhare n'abaturage. Amashyirahamwe y'abaturage azahabwa ubushobozi bwo kwicungira neza ibidukikije, kimwe n'abikorera ku giti cyabo.

Abanyarwanda nabo bagomba kugira uruhare muguteza imbere ubukerarugendo.

Hazashirwaho uburyo buciriritse bwo gutuma abanyarwanda basura za Pariki z'igihugu n'ibindi binyaburanga ntibibe gusa iby'amanyamahanga.

4° Ubwishingizi n'Ubwitaganyirize bw'Abakozi

Isanduku y'ubwiteganyirize bw'abakozi igomba kuvugururwa cyane, ntibe iyo gucuruza amazu no gufasha guverinoma kujya kugura intwaro n'ibindi. Ayo mafranga ava mu mazu bakodesha agomba gukoreshwa mu mishinga ifitanye isano-muzi n'imibereho myiza y'abakozi.

Ntabwo umukozi agomba guhabwa uburenganzira bwe gusa ari uko agiye muri pansiyo. Abakozi bavukijwe uburenganzira niyo sanduku bagomba kubusubizwa. Iyi Sanduku igomba no gucunga kandi ishami rishinzwe kuvuza abakozi kugirango amafaranga y'imisoro y'abakozi arusheho gukoreshwa neza nta sesagura.

Igihe cyo gufata ikiruhuko cy'izabukuru kigomba kugabanuka kuko imyaka 65 yashyizweho idashoboka mu gihe ikigereranyo rusange cy'imyaka yo kubaho k'umunyarwanda kigera kuri 49 gusa.

Komisiyo y'abakozi ba Leta igomba kuvaho ahubwo abakozi bagakangurirwa kujya muri za Sendika. Sendika zigomba kworoherezwa mu mikorere yazo. Hagomba kubaho n'amashyirahamwe y'abakoresha. Hagomba kubaho kandi isaranganywa ry'umusaruro cyangwa inyungu zikomoka kubakozi muri za sosiyete cyangwa n'akandi kazi kigenga hakurikijwe amategeko (primes de production ou primes d'interessement). Aha CNR Intwari yemeza ko amajyambere y'igihugu azagerwaho neza mu gihe abakoresha batabangamira inyugu z'abakozi, n'abakozi nabo ntibabangamire inyungu z'abakoresha hagomba kuboneka uburyo buboneye bwo kugirana imishyikirano, kandi amategeko akanononsorwa kandi akubahilizwa .

V° UBUKUNGU N'UBUCURUZI

1° Ubuhinzi n'ubworozi

1.1 Ubuhinzi

Umwuga w'ubuhinzi n'ubworozi niwo utunze 90% by'abanyarwanda. Ubukungu bw'Urwanda bushingiye ku buhinzi n'Ubworozi

Tuzi neza ko abanyarwanda biyongera ku muvuduko utajyanye n'ubutaka dufite bwo kubatunga ariko dusanga umuti w'icyo kibazo utashakirwa mu gukona abagabo ngo twimikaze amahano atigeze aba ahandi ku isi nkuko FPR yateganije gukona abagabo 700.000 mu myaka itatu iri imbere.

CNR-Intwari izakuraho gahunda ishyirwa mu bikorwa na FPR igamije gukona abagabo biherekejwe na gahunda y'inkingo zihabwa abari b'abangavu ngo barakingirwa kanseri yo muri nyamura kandi mu byukuri zangiza ubuzima bw'abazihabwa ndetse zikonona burundu n'imyanya y'imyororokere y'umuntu. FPR ntiyobewe ko izo nkingo zamaganywe n'isi yose ndetse n'umuryango wa Loni ushinzwe ubuzima ku isi, ariko yo ikirengagiza ikazigeragereza ku rubyiruko rw'abanyarwandakazi ifata nka za mbeba zigeragerezwaho imiti mu malaboratwari.

Nyamara ya Nteko ishinga amategeko yiganjwemo n'abagore k'uburyo ngo bw'intangarugero ku isi ikabirebera gusa ikabyogeza ikigumira ku mugono. Mu gihe tutaragera k'ubutegetsi turasaba abanyarwanda bose kutitabira ziriya gahunda zigamije kuvangura no kurimbura abakene mu cyayenge.

Mu rwego rwo kurwanya inzara no gutuma umuvuduko w'ubwiyongere bw'abaturage bidakomeza gutera inkeke, CNR-Intwari izavugurura ubuhinzi n'ubworozi ishingiye kuri ibi bikuikira :

Gushaka no gukoresha imbuto z'indobanure zishobora kubyara umusaruro mwinshi ku buso buto hakurikijwe imiterere y'uturere tw'igihugu. ubushakashatsi bwakozwe na ISAR bugashyiwa mu bikorwa.

Gutunganya ikibaya cyose cya Nyabarongo k'uburyo gihingwa kandi cyikabyazwa umusaruro ubudatuza mu mwaka wose ;

Gushyiraho mu gihugu hose gahunda yo kubika amazi mu butaka kugirango buhore butoshye kandi turwanye n'isuri ;

Gushyiraho mu cyaro abajyanama b'ubuhinzi n'ubworozi bya kijyambere kugira ngo bahore babageza ku baturage ibigezweho mu bushakashatsi no kubasobanurira uko bafata ubutaka neza nuko babubyaza umusaruro ukwiye nta gahato no kubajujubya buri munsi muri gahunda zihubukiwe kandi zivuguruzanya aho kwuzuzanya ;

Kwegurira abaturage amasambu yabo kuko ariwo mutungo wonyine bagira, Leta yakenera kugira icyo ihakorea mu nyungu rusange z'igihugu ikabanza kubibasobanurira kandi ikabishyura mbere yo kubimura ;

Kuri CNR-Intwari kirazira kwimura umuturage kubera inyungu bwite z'umushoramari mu gihe bizwi ko ushora imari ye aba ashaka mbere na mbere kwunguka gusa atitaye ku nyungu z'abaturage. Bizakorwa gusa kandi byemerwe ari uko koko bifitiye abenegihugu bose inyungu zigaragara, zaganiriweho kandi zumvikanyweho ku mpande zose.

Ku byerekeye izungura ry'abari n'abategarugori ku masambu, hazigwa uburyo bajya bahabwa ingurane kugira ngo udusambu dusigaye tureke gukomeza gucibwamo imirwi nayo idashobotse.

1.2. Ubworozi

Ubworozi bwa kijyambere ni ngombwa kugira ngo duhangane n'ibibazo by'imibereho myiza.

CNR -INTWARI izaharanira ko habaho ubworozi bw'inka za kijyambere ariko bigakorwa gusa n'ababishoboye kandi babyifuza.

CNR-Intwari ntiyemera ubuhake bw'inka. Abaturage bagomba kwihitiramo ubworozi bujyanye n'ubushobozi bwabo, leta ikababera umujyanama gusa. Hariho amatungo magufi yororoka vuba kurusha inka kandi akagira n'ifumbire yuzuye kuruta ikomoka ku nka. Inkoko, ingurube, inkwavu, inzuki n'ihene byorowe kijyambere bishobora kuruta kure umusaruro ukomoka ku nka kandi ntibisaba amasambu manini ngo bitware n'igihe kirekire.

Byose rero bigomba gukorwa umuturage yasobanuriwe kugira ngo ahitemo neza aho kumuhatira « gira inka itagira urwuri ». CNR-Intwari izasimbuza ako gahato gahunda ihamye yise « GIRA ITUNGO RIGUTUNGA ». Nyuma yo guha abaturage umutekano n'ubwisanzure bihagije kuko aribo bukungu bwa mbere, izakurikizaho guhanga akazi kugirango abanyarwanda bose bajye k'umurimo.

1.3 Kugenera Ministeri y'ubuhinzi n'ubworozi ingengo y'imari ituma irangiza inshingano zayo.

Ntabwo byunvikana ukuntu Minisiteri yita ku banyarwanda barenga 90 ku ijana ariyo yagira ingengo y'imari nto cyane.

Ubuhinzi bwo mu Rwanda buri mu bwa nyuma muri Afurika kuko ibiribwa hafi ya byose bitumizwa mu mahanga. Ibyo FPR yategetse abanyarwanda byo guhinga ku ngufu imbuto runaka mu karere runaka bigomba kuvaho kuko byakozwe nabi cyane kandi mu buhubutsi bigakurura inzara mu baturage kuburyo ubu abaturage bahatirwa kutavuga ko bashonje kandi bagiye gushira n'inzara.

Ahubwo bigasimburwa no guhinga imbuto z'indobanure no kutavanga imbuto mu murima umwe. Hagomba gusubizwaho abajyanama b'ubuhinzi bugezweho kandi butanga umusaruro

1.4 Gushishikariza gushinga inganda zitunganya ibiribwa

Mu byukuri FPR ntiyigeze ishishikazwa niki gikorwa ahubwo inganda zariho yazigurishije buhumyi n'abambari bayo izindi yanga ko zikora. Ingero ni nyinshi. Aha tuributsa ko uruganda rumwe nka Maïserie ya Mukamira rushobora gutunga abanyarwanda barenga ibihumbi 5000.

Tuzihutira gushishikariza abashoramari gushinga inganda zitunganya ibihingwa mu rwanda dushingiye ku miterere y'igihugu naho ibyo bihingwa biboneka cyane kurusha ahandi aho kwubaka amahoteri gusa. Hagomba kuzashingwa nibura inganda ntoya 30 mucyaro mugihe cy'imyaka 8.

Aha tuributsa ko inganda zikora amata n'ibindi bitungamubili biva ku matungo bizakorwa kandi abafite ubushobozi b'abanyarwanda bagahabwa inguzanyo yo kubikora batabangamiwe nuko FPR aliyo yonyine itanga urwo ruhusa.

2° Leta igomba kugira imigabane mu nganda no muri za sosiyete zifitiye inyungu abaturage n'igihugu:

Leta ya FPR yihaye ibyo kugurisha ibigo bya leta n'abambari b'akazu kari k'ubutegetsi ititaye ku nyungu z'abanyarwanda ndetse n'igihugu muri rusange.

Ubundi iyo umuntu ari k'ubutegetsi mu rwego rw'ubukungu bisaba ko areba kure ndetse agatekereza no k'umwana uzavuka nyuma y'ubutegetsi bwe. Ariko buriya butegetsi bwo bwirebera inyungu z'akazu gusa ntiburebe ukuntu nk'ibigo nka CIMERWA, Inganda z'ibyayi, iz'isukari zagiye zigurishwa zakomeza no gufasha abaturage.

Ibi byatumye abahinzi b'ibyayi bahomba, isukari irahenda cyane na Sima irazamuka cyane k'uburyo burenze cyane ubushobozi bw'abaturage. Gushyigikira Gahunda yo gushinga ibigo rwiyemezamirimo bizavugururwa hashyirweho uburyo leta ifatanya n'urwego rw'abikorera ku giti cyabo aho bizaba ari ngombwa kurengera inyungu rusange za rubanda.

Twe turiyemeza ko nitujya kubutegetsi tuzashyiraho komisiyo izasuzuma uko ibigo bya leta byagurishijwe n'igihombo byateye leta kugira ababigizemo uruhare bakurikiranwe.

Iyo komisiyo izanareba ibigo leta ikwiye gukomeza kugiramo imigabane kubera inyungu rusange za rubanda. Ntibyumvikana na busa ko igihugu kiri mu bwigunge nk'uRwanda cyivanaho ibigega bihunika lisansi n'andi mavuta akoreshwa n'ibinyabiziga nibura ntikizigamire ubushobozi bwagitunga mu mezi atandatu igihe haba habayeho impamvu zituma ubuhahirane n'ibihugu duturanye budashoboka cyangwa se ngo leta ishobore gutuma abacuruzi batazamura ibiciro uko bishakiye bitwaje ko ngo lisansi ihenda.

Ubwisanzure mu by'ubukungu ntibugomba kutwibagiza ko abaturage aribo bari imbere ya byose ngo tumire bunguri ibyo dutegetswe byose n'ibigega bigenga imari ku isi.Tuzashyikirana nibyo bigega tubone umuti ukwiye ku bibazo by'ubukungu mu Rwanda.

3° Gukuraho imisoro ihanitse mu bucuruzi.

Kwongera imisoro k'uburyo buhanitse cyane ni nko gukama inka ukibagiwa iyayo. Kworora rero no kwororoka ntibiba bigishobotse mugihe izivutse zidacuka.

Kureka abaxcuruzi n'abaguzi bakiyumvikanira ntako bisa; ariko ibyo bishoboka iyo nibura wabanje kubaha imbaraga zingana iyo bitagenze bityo bisa no guteranya abana 2 batanganya ingufu bakesurana noneho wowe ukazakorana n'ufite ingufu gusa; naho utazifite agapfa cyangwa akiyahura. Ngurwo urwo abanyarwanda bapfuye!

Ibi bintu FPR yazanye ni ugutuma abaguzi n'abacuruzi bitana ba mwana kandi nyamara nyirabayazana ari imisoro ihora izamurwa uko Kagame n'akazu ke babirose.Kuvuga ngo nimugende mwunvikane njye nzabaca imisoro nyuma ni ukwirengagiza nkana ubushobozi bw'abaturage.

FPR izi neza ko iyo izamuye imisoro cyane abaturage ntibahaha, n'abacuruzi barahomba. None se hazumvikana nde na nde? Aho mujya mureba abacuruzi bakinze kubera iyo misoro y'ikirenga n'abahunga igihugu kubera iyo imisoro uko bangana?

Twe tuzagabanya imisoro, dushyireho urwego ruvugira abaguzi n'uruvugira abacuruzi byose bikorwe mu bwumvikane gusora ntibibe agahato ahubwo bibe umuco ku biyemeje umwuga w'ubucuruzi.

4° Gutwara ibintu n'abantu, itumanaho, n'ingufu

4.1 Gutwara ibintu n'abantu

Abikorera ku giti cyabo bazahabwa ubushobozi bwo gukwirakwiza amakamyoneti yikorera imyaka mu cyaro kugira ngo abantu bashobore guhahirana. Banki zizahabwa amabwiliza wenda na Leta ishyiremo imigabane kugira ngo abahinziborozi nabo bagire uruhare mukugura amamodoka atwara imyaka bejeje iyigeza mutundi turere bashobore guhahirana. Ibi bizatanga imirimo mu cyaro bifashe guhererekanya umusaruro ukenewe mu nganda no mu masoko anyuranye kandi bigabanye inzara. Amabisi ya Leta azakomeza kubaho hashyirweho imicungire myiza, ashobore gutwara abantu badafite ubushobozi bwo kwishyura amatagisi.

4.2. Itumanaho

Minisiteri y'itumanaho izashingwa kugira ngo ishobore kwita kubibazo bijyanye na ICT kandi ive mu kwaha kwa Perezida maze bitume irushaho gukorera mu bwisanzure no kugenzurwa n'abadepite mu bikorwa byayo kandi itange n'amabwiriza ku byerekeranye n'abikorera ku giti cyabo bakora iyo mirimo.

Internet igomba kuzakwirakwizwa mu makomini yose n'amasegiteri kugira ngo abaturage bajijukirwe, kandi bakurikire amakuru mpuzamahanga n'ay'igihugu cyabo.

Radiyo na Televiziyo bigomba gusakara mu gihugu hose byibura 60% y'abanyarwanda bakagira uruhare mu ikoreshwa ry'ibyo byuma by'ikoranabuhanga.

4.3. Ingufu

Abanyarwanda bakeneye ingufu z'amashanyarazi kugira ngo bashobore kwiteza imbere haba mu mijyi cyangwa se mu cyaro.

Umushinga wo gukura gazi mu kiyaga cya Kivu uzakomeza. Ariko rero kandi hagomba kuzegerezwa abaturage iyo gazi bakayikoresha bikagabanya inkwi zicanwa zonona amashyamba. Ntabwo iyo gazi izaba gusa iyabanyamahanga.

Ingomero ntoya ziciriritse zitanga amashanyaraza ziziyongera kugira ngo transiporo y'amashanyarazi igabanuke abaturage babone umuriro kugiciro gihendutse.

4.4. Imihanda na gare ya moshi

Hazashyirwaho gahunda yo gushyira kaburimbo mu mihanda yose ihuza amakomine mu gihe cy'imyaka 20. Aho bidashobotse, imihanda izakorwa neza itsindagirwe bihagije bitume iba nyabagendwa.

Imihanda ihuza amasegiteri izajya itunganywa neza bitewe n'ubushobozi bwa buri komine bitabujije ko leta n'imishinga ikorera mu cyaro nayo yabigiramo uruhare.

Umushinga w'inzira ya gare ya moshi yaduhuza n'ibihugu duturanye uzakomeza kwitabwaho kugirango igihugu gishobore kugera ku byambu byo ku nyanja mu buryo bworoheje kandi budahenze cyane.

5° Kuvugurura ikigo gishinzwe imisoro (Rwanda Revenue Authority)

Iki kigo kizavugururwa, cyegere abaturage kurushaho aho kubakanga, kandi gikorere mu mucyo. Igice kimwe cy'imisoro kizagenerwa amakomini kugira ngo yiteze imbere.

Gusonera imisoro k'uburyo bwemewe n'amategeko bizagenzurwa bihagije maze itonesha, iterabwoba n'ivangura byagiye bigaragaramo biveho burundu. Imisoro yindi izagengwa na Komine abaturage bagire uruhare mu kumenya imicungire yayo kandi bamenye n'igikorwa basoreye icyo kizabamarira.

VI POLITIKI Y'UBUBANYI N'AMAHANGA

Urwanda ruzakomeza kubana n'ibihugu bifitanye umubano n'imiryango mpuzamahanga byagiranye amasezerano y'ubutwererane kimwe niyo rubereyemo umunyamuryango East Africa, CEPGL, ZEP, Union Africaine, n'ibindi tutiriwe turondora.

Ministeri ishinzwe Eastern Community izavaho, ahubwo muri Ministeri y'Ububanyi n'Amahanga hajyeho Direction Generale ishinzwe ubufatanye n'ubutwererane na bene iriya miryango. Ambasade iri aho umuryango ufite icyicaro izahabwa umukozi ubishinzwe by'umwihariko.

Tuzakomeza politiki y'ubutwererane ariko nayo izavugururwe, ambasade zibe ihuriro ry'abanyarwanda bose aho kuba umuhigi wo kugirira nabi abo ubutegetsi buhinduye abanzi nta mpamvu.

Umunyarwanda uzarenganira mu mahanga agomba guhita atabarwa aho kuba igicibwa kubera ubwoko akomokamo, akarere cyangwa ishyaka. Ambasaderi n'umukozi w'igihugu; iyo adakora imirimo ye neza agomba kubibazwa no kwisonanura imbere y'inteko ishinga amategeko.

Ingufu nyinshi zizashyirwa mu ivugurura ry'umuryango wa CEPGL kuko niho urwanda rufite inyungu nyinshi haba mu by'ubukungu, gusangira amateka, umutekano ndetse n'imibereho myiza. Niyo mpamvu abanyarwanda bazakenera cyane kwiga igifaransa kugira ngo bashobore gucuruzanya n'abanyekongo n'abarundi noneho bagire inyungu zimwe amakimbirane aveho.

CNR-Intwari isanga politiki y'u Rwanda mu mahanga ikwiye kwirinda kugira aho ibogamira haba mu bakoresha ururimi rw'icyongereza cyangwa Igifransa.

Ahubwo abanyarwanda bakwiye kwiga indimi nyinshi kuko nizo zibafasha guhahirana n'amahanga uretse ko n'ubundi koko umugisha uva ku giti cy'umuruho, ubuhunzi bwatumye bazimenya ndetse k'uburyo burenze ibikenewe.

Uyu mushinga wa Politiki niwo CNR Intwari ibagejejeho uzakomeza unononsorwe kandi amarembo araguye ku banyarwanda b'ingeri zose bashaka kutugana tugafatanya urugamba rwo gushimangira demokrasi mu Rwanda.

Bikorewe i Manchester

NH, USA kuwa 04 Kanama 2011

Visi-Perezida akaba n' Umuvugizi wa CNR- Intwari

Gakwaya Rwaka Théobald Tel. 603 294 6035.