CNR - INTWARI

Permanence: Rue Pré-Borvey5, 1920 Martigny, Suisse.  Téléphone :0016032946035     Email :Cette adresse e-mail est protégée contre les robots spammeurs. Vous devez activer le JavaScript pour la visualiser.

 log intwari

Inteko y’Igihugu Iharanira Repubulika

Site Web: www.cnr-intwari.com

e-mail:Cette adresse e-mail est protégée contre les robots spammeurs. Vous devez activer le JavaScript pour la visualiser.

Cette adresse e-mail est protégée contre les robots spammeurs. Vous devez activer le JavaScript pour la visualiser.

 

Itangazo rigenewe Abayoboke n'inshuti za CNR Intwari.

Ntwari Bavandimwe,

Ubuyobozi bukuru bwa CNR Intwari bushimishijwe no kubamenyesha ko Umuvandimwe wacu Intwari Habiyaremye Augustin, muzi cyane ku izina rya Ndondo Shabade, yashoboye gucika ubutegetsi bwa FPR nyuma y'aho bamushimutiye muri Congo bakamujyana mu Rwanda ku ngufu.

Nk'uko mubizi, aba DMI bamushimuse ku itariki ya 30 kamena mu mwaka w'i 2010 mu karere ka Beni – Butembo, bamujyana rwihishwa mu Rwanda ariko Imana ikinga akaboko turabimenya duhuruza Croix Rouge ndetse na Monuc ariyo mpamvu bagize ubwoba bwo kumurigisa burundu kuko babonye ko imiryango mpuzamahanga yabimenye, ko bazamubazwa byanze bikunze.

Yashoboye gutoroka izo nkozi z'ibibi rero akaba yarashoboye kugera mu Burayi, aho yiyemeje gukomeza gukorera n'umurego mwinshi ishyaka rye kandi ryacu CNR- Intwari. Bamukoreye iyicwa rubozo rikabije mu kigo cya Kami amezi menshi, ariko Imana ikomeza gukinga akaboko ntiyavamo umwuka. Kuba agihumeka rero abonako ari ikimenyesto cy'Imana kugira ngo arwane ku bandi banyarwanda, arwanire ikiremwa muntu, ingoma y'abicanyi ya FPR iveho, abana b'u Rwanda bose babeho mu mahoro, mu mutekano, kandi bagire uburenganzira bungana muri byose.

Ubuyobozi bwa CNR Intwari bwasanze ibizazane yanyuzemo byaramweretse byinshi byakorwa kugira ngo uburenganzira bw'ikiremwa muntu buzagaruke kandi busugire busagambe mu Rwanda rushya CNR Intwari yifuriza Abanyarwanda bose. Bityo rero, ku mirimo yari ashinzwe mu Ishyaka yo kuvugira Impunzi ziba muri Congo, Ubuyobozi bwamusabye no kuyobora commission yo kurengera Ikiremwa muntu arabyemera kandi biramushimishimisha ndetse yizeza ko ntacyo atazakora ngo arangize neza inshingano ishyaka rimushinze.

Ubu rero Habiyaremye Augustin (Ndondo Shabade) ni we muyobozi mukuru wa commission ishinzwe Ibibazo by'Impunzi no Kurengera Uburenganzira bw'Ikiremwa muntu muri CNR Intwari.

Dusabye Intwari zose n'abashaka ko ibintu bihinduka mu gihugu cyacu kuzamufasha uko bashoboyekugira ngo ageze Ishyaka ryacu ku ntego ryiyemeje yo kurwanya akarengane n'ihohoterwa ry'abanyarwanda bikomeje gukorwa n'ubutegetsei bubi bwa FPR Inkotanyi mu gihugu cyacu.

Bikorewe i Manchester, USA

Ku itariki ya 25 Ukwakira 2014

Théobald Gakwaya Rwaka

Président wa CNR Intwari.