CNR - INTWARI

Permanence: Rue Pré-Borvey 5, 1920 Martigny - Suisse.

Tél:0041273065161/0041786522183 

e-mail :Cette adresse e-mail est protégée contre les robots spammeurs. Vous devez activer le JavaScript pour la visualiser.

 

 log intwari

Inteko y’Igihugu Iharanira Repubulika

Site Web: www.cnr-intwari.com

e-mail: Cette adresse e-mail est protégée contre les robots spammeurs. Vous devez activer le JavaScript pour la visualiser.

Cette adresse e-mail est protégée contre les robots spammeurs. Vous devez activer le JavaScript pour la visualiser.

 

Ubutumwa bwa CNR-Intwari  k’urubyiruko rw’uRwanda

Ishyaka CNR-Intwari rihangayikishijwe cyane n' umubare munini w'urubyiruko rw 'uRwanda rukomeje gutozwa kwishora mu bikorwa by 'ubwicanyi mucyiswe ingando n'amatorero.

Mu gihe ubushomeri bwibasiye abarenze kimwe cya kabiri cy' urubyiruko rw'urwanda, mu gihe abana bato bicwa na bwaki n'indwara z'ibyorezo, mu gihe ababyeyi ndetse n' abavandimwe b'uru rubyiruko banyerezwa bakicwa urubozo cyangwa se bagatwikirwa mu magereza bashyizwemo kubera akarengane, ubutegetsi bwa FPR bwo bwasanze icyihutirwa ari ukurangaza urubyiruko n'abanyarwanda mu myidagaduro nk'iya za primus guma-guma itaburamo no kunywa ibiyobyabwenge ngo ngaho babaye abastari. None bugeretseho no guhamagaza urubyiruko rwibera ahitaruye ayo mahano ya buri munsi ngo bubashore mu bikorwa by'ubwicanyi babanje kubafungurira ubuhendabana no kubakorera iyozabwonko.

Urubyiruko ruherutse muri iryo yozabwonko ni urwiga hanze y' uRwanda ngo aho rwigishijwe gukunda igihugu ndetse no gukunda intore nkuru ariyo Paul Kagame. Ni gute se agatsiko k'abicanyi bashakishwa n'inkiko mpuzamahanga bakwigisha urubyiruko gukunda igihugu? Ese wakunda igihugu wica abakigize? Ni gute urwo rubyiruko rwiga cyangwa rukaba mu bihugu byateye imbere muri demokarasi rwigishwa gukunda igihugu n’abantu bavuga ko bagomba kwica abadahuje ibitekerezo nabo ndetse ngo bakabarasa ku manywa y'ihangu nta rubanza? Mbese ni ryari mu Rwanda, cyangwa se ahandi ku isi yose ubwicanyi bukorerwa abenegihugu bwabaye indangagaciro y'umuco n'uburere bwiza?

CNR intwari iributsa ko abenshi mu basohotse muri aya matorero aribo bakoreshwa mu bikorwa byo kwica abakekwaho kutavuga rumwe n'ingoma-ngome ya Kagame.

CNR intwari iramenyesha abanyarwanda n’inshuti z'uRwanda ibi bikurikira:

1.Irasaba urubyiruko by’umwihariko kureka kwitabira ingando n’aya matorero batorezwamo ibikorwa bibi, bakigishwa macuri amateka y’ u Rwanda ndetse bagatozwa no kugirira nabi  bene wabo basanzwe babana neza mu mahanga.

2.Ubushomeri burangwa mu rubyiruko buturuka k’ukwikubira umutungo wose w’ igihugu  bikorwa n'agatsiko kari k’ubutegetsi, ku ishoramari rishingiye ku gitugu n'ubujura bwo kwambura abaturage utwabo nta ngurane ikwiyebahawe, no ku ibura ry'inkunga ituruka hanze kubera ibihano bikomoka ku mikorere y'ubutegetsi bubi buri mu Rwanda. Mu kurwanya ubu bushomeri CNR intwari isanga hagomba kujyaho ubutegtsi bushya bwashobora guhanga no gushyiraho imishinga myinshi itanga akazi mu giturage, ndetse igafata n'ingamba zikomeye zo gusaranganya ubukungu bw'igihugu mu benegihugu bose nta vangura.

3.Ibikorwa bibi byose bigaruka ababikoze byanze bikunze. Ibyabaye muwa 1994 aho ku bwinshi, urubyiruko  rwiroshye mu bwicanyi kubera kubura gihana bibabere isomo; nyamara kandi abagize uruhare rukomeye mu gushora urwo rubyiruko mu mahano ninabo bacurabwenge ubu batoza bakanayobora  ayo matorero nkorashyano. Turababuriye,mwirinde hakiri kare mudakomeza kugwa muri uwo mugambi mubisha, ahubwo imbaraga zanyu zose muziganishe ku rugamba nyakuri rwo kubohoza abanyarwanda. Nimwamagane kandi mwirinde rwose ibikorwa bibi ubutegetsi gito bubashoramo kuko ari mwe byazagaruka.

4. Turasaba urubyiruko n'abanyarwanda muri rusange gufasha  abaharanira ko uburenganzira bwo kwishyira ukizana bwabaho mu gihugu cyacu,aho gushyigikira imigambi mibisha ya FPR- inkotanyi yimakaza,irondabwoko,irondakarere,ubwicanyi, urugomo ndetse n'ubushotoranyi bwa buri gihe ku bihugu duturanye kandi byagiye byakira neza impunzi z'abanyarwanda igihe cyose habaga habayeho intambara, inzara cyangwa se ubushyamirane bukomeye mu gihugu.

5. CNR intwari ishyize cyane urubyiruko rw'uRwanda imbere kuko arirwo Rwanda rw'ejo. Niyo mpanvu mu mushinga wa politiki mushobora gusanga kuri website www.cnr-intwari.com

Twifuza kuzavugurura uburezi mu mizi ndetse no guherekeza  urubyiruko rwize n'urutarize kubona akazi. Habayeho ituze n'amahoro asesuye agera k'umutima wa buri munyarwanda byose byashoboka « Ubukene buba mu mufuka ntibuba mu mutwe ».

                        Harakabaho Intwari mu Rwanda rwacu.

                       

                       Bikorewe Manchester kuwa 28 Nyakanga 2014

                        Gakwaya Rwaka Théobald

                                  ( sé )

                       Umuyobozi wa  CNR Intwari