CNR - INTWARI

Permanence: Rue Pré-Borvey5, 1920Martigny, Suisse.    

Tél:0041786522183  ;  e-mail :

Cette adresse e-mail est protégée contre les robots spammeurs. Vous devez activer le JavaScript pour la visualiser.

 log intwari

Inteko y’Igihugu Iharanira Repubulika

Site Web: www.cnr-intwari.com

e-mail: Cette adresse e-mail est protégée contre les robots spammeurs. Vous devez activer le JavaScript pour la visualiser.

Cette adresse e-mail est protégée contre les robots spammeurs. Vous devez activer le JavaScript pour la visualiser.

 

ItangazorigeneweAbanyarwandan’Abanyamakuru

        

           Inkeke idashira mu bakoziba Leta

 

CNR-Intwari ntiyahwemye gukangurira abanyarwanda akarengane bahura nako kubera imiyoborere mibi yaranze kandi ikomeza kwimakazwa n’ubutegetsi bubi bwa FPR- Inkotanyi.

Ubu hari umugambi mubisha wo gukomeza gutindahaza rubanda rugufi wateguwe na FPR- Inkotanyi mu cyiswe ivugurura ry’inzego za leta. Uwo mugambi mu by’ukuri ugamije kuziba icyuho gikabije mu ngengo y’imari ya leta bahereye ku ntica ntikize n’ubundi yagenerwaga bake mu bakozi baciriritse basanzwe bahembwa na Leta. Inama yo kunoza no gusoza uwo mugambi yabereye ku Kimihurura mu bunyamabanga bwa FPR-Inkotanyi iyobowe na Pawulo Kagame ubwe.

 

Mu byemezo byavuyemo harimo kugabanya inzego zimwe za Leta ; zimwezigasenyerwa mu zindi, abakozi bamwe bakazagabanywa, abandi bakavanwa mu bigo bimwe bakimurirwa mu bindi, abandi bagataha burundu ngo bitewe nuko hariho abafite inshingano zimwe mu bigo bitandukanye.

 

Muri iyo nama hemejwe ko uturere tugomba kugabanywa, imirenge ikagabanywa, ariko ibirebana n’ingengo y’imari igenda ku iperereza ikagumaho, kuko Kagame yabwiye abari muri iyo nama ko adashobora guhagarika guhiga abahunze kandi barwanya ubutegetsi bwe baba mu mahanga.

 

Mu kiganiro Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Bwana Anastase Murekezi yagiranye na radiyo Rwanda kuwa kabiri taliki ya 08 Nyakanga 2014 yabisubiyemo yemeza ko bagiye kuvugurura inzego za Leta mu gihugu hose kugera no mu nzego z’ibanze. Aha nanone biragaragara ko wa mutwe w’abagizi ba nabi washinzwe na FPR-inkotanyi witwa DASSO (inyito nshya ya ba Loko defensi) twamaganye ubushize twivuye inyuma mu itangazo ryacu ryo kuwa 23 kamena 2014 utazahembwa kubera ko leta nta mafranga ifite. Muribuka ko imbanzaguseruka zawo 2181 zarangije imyitozo i Gishari ubu zikaba zigiye gutungwa no kunubuza no guhoza mu baturage ibizitunga ngo zibarindiye umutekano nyamara kandi nabo baturage ntako bameze bageze kure cyane.

 

CNR-Intwari isanga iri vugurura nta kamaro rifitiye igihugu. Si ugutunganya imikorere myiza ya Guverinoma, ahubwo rigamije gukenesha no kwirukana abakozi bamwe, kugira ngo ubukungu bw’igihugu, bweguriwe gusa agatsiko k’ibikomerezwa bya FPR- Inkotanyi, budahungabana.

 

Muri gahunda y’ibikorwa CNR-Intwari iteganyiriza abanyarwanda yatangajwe guhera mu mwaka wa 2011, harimo koko kugabanya umubare wa za ministeri, n’imishahara ihanitse cyane igenerwa abategetsi n’abakuru b’ibigo mburamukoro biremwa buri munsi nta mpamvu yumvikana. Kubera ko ahanini imikorere nkiyo itaba ishingiye na busa ku nyungu rusange z’abenegihugu ahubwo ari uburyo bwo kwagura no gusahura umutungo w’igihugu ushyirwa mu mifuka y’abatoni b’ubutegtsi.

 

CNR-Intwari ibona ko atari ubwinshi bw’abakozi bwa Leta butera ubukene, ahubwo ari uburyo bwo gusaranganya umutungo w’igihugu bukorwa nabi.

Byonyine ingendo zihenze cyane zikorwa n’umukuru w’igihugu, usigaye asa naho yibera mu mahanga aho agenda yerekana ubuhangange bwe ku giti cye, ari nako ashishikariza intumwa ze guhiga bukware, no kwica abatavuga rumwe na we ku miyoborere y’igihugu, zitangwaho akayabo k’amafranga yahemba nibura abakozi ba leta baciriritse ibihumbi mirongwine (40.000) mu gihe cy’imyaka 10.

Iyo hiyongereyeho imishahara y’ikirenga igenerwa abayobozi b’ibigo ngo banganya imishahara n’abaministri bitewe gusa nuko Perezida abishaka, n’iyabandi bayobozi bakuru bagenda basosekwa mu nzego zisanzwe za guverinoma, ukongeraho imishahara itubutse y’abiyita intumwa za rubanda n’iyabasenateri b’umurimbo bose bahembwa ibya mirenge nta musaruro,uherako ubona neza imwe mu myobo myinshi amasiha rusahuzi anyegezamo ubukungu bw’igihugu gikennye cyane kandi gitungwa ahanini n’imfashanyo ituruka hanze.

 

CNR-Intwari isanga ibyo kwongera guhindura no kugabanya inzego z’ibanze no guhindura uturere ari ukwongera kurushya no gutagangaza abanyarwanda kurushaho,basiragira mu ngendo, bajyana ibibazo byabo mu butegetsi

butabakunda butanabegereye. Nubwo n’ubundi batahabwaga ibisubizo bikwiye, nibura bahabwaga cya kizere kiraza amasinde, ngo ibyabo bizakemuka mu minsiitarambiranye, bikababera nk’ikinya cy’umuruho gituma basinziraho gato.

Noneho ubwo na ya ntica ntikize yahabwaga abakozi bake bari basigaye mu

kazi ka leta ivuyeho, birumvikana rwose ko bigeze irudubi hamwe umwana arira nyina ntiyumve.

 

CNR-Intwari iramagana bikomeye aya mavugururwa ya buri kanya ashingiye ku binyoma bigamije gukomeza kunyunyuza imitsi ya rubanda aho kubarengera.

 

CNR-Intwari irasanga hariho umugambi uhishe wo kwicisha abaturarage ubukene, inzara no kugomwa mu cyayenge ahantu hose bavanaga amaramuko.

Iri vugurura rizabangamira abakozi ba leta bo mu moko yose ariko cyane cyane abahutu benshi n’abatutsi bake badakomoka mu miryango y’abatoni, bari batunzwe na ka serumu k’umushara wa leta.

Iri huzagurika mu mikorere y’ubutegetsi mu gihe cy’imyaka 20 bumaze riragaragaza igitugu n’ubushobozi buke bikwiye guhagarikwa nta gutegereza.

 

CNR-Intwari irasaba Ministri Murekezi Anastase guhitamo neza akegura aho gukomeza gutoteza rubanda mu mutaka w’amanyanga ya FPR-Inkotanyi.Ibi kandi birasabwa n’abandi bayobozi bose bakoreshwa mubyo bashobora kuba batemererwa n’umutimanama wabo. Igihe cyo guhitamo ni iki. Ejo ni kera.

 

CNR-Intwari irasaba Ministri w’intebe gusobanura neza ibyihishe inyuma

y’imigambi mibisha ikomeje gukorwa na leta ayobora cyangwase akiyemeza.

kuzabiryozwa n’amateka.

 

Banyarwanda, Banyarwandakazi, nimuhaguruke twamagane twese iyi migambi

mibisha ya Perezida Kagame n’agatsiko ke, bakomeje gukandamiza rubanda.

Nimushikame twese twivure indwara y’ubwoba yatwokamye, ikaba itugejeje

aha. Nimuhaguruke nk’abitsamuye duhangane n’iyi ngoma ngome, kandi twese

hamwe tuzayitsinda bidatinze.

 

Bikorewe Manchesteri kuwa 15 Nyakanga 2014


Visi-Perezida akaba n’Umuvugizi wa CNR-Intwari

Gakwaya Théobald RWAKA