ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDA N’ABANYAMAKURU

Inteko y’Igihugu Iharanira Répubulika, CNR - INTWARI yishimiye kugeza ku Banyarwanda n’Abanyamakuru imyanzuro y’inama ya Biro Politiki yayo yateraniye i Buruseri mu Bubiligi iminsi ibiri kuva ku itariki ya 9 kugeza kuya 10 Mata umwaka w’i 2011.

Iyobowe na Prezida w’Inteko y’Igihugu Iharanira Repubulika, Generari Habyarimana Emmannuel, biro politiki yishimiye intambwe yatewe mu mugambi wo kuvanaho ubutegeti bubi bukomeje kugirira nabi u Rwanda n’Abanyarwanda, bubabuza amahoro n’amahwemo, bubambura amasambu yabo n’ibyabo, bubaburiza abana kwiga buvanaho burse, bukurura amacakubiri mu bana b’u Rwanda, bunateza umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari.

Biro politiki y’Inteko y’Igihugu Iharanira Repubulika, yishimiye kandi ko kuva ku nama yayo iheruka yasoje igihembwe cya kane cy’umwaka w’i 2010 yabereye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva ku itariki ya 9 kugeza kuya 11 z’ukwezi kwa 12 umwaka w’i 2010, Abanyarwanda benshi bakomeje kugana Ishyaka Inteko y’Igihugu Iharanira Repubulika. Muri urwo rwego Biro Politiki yakiriye iha n’ikaze Intwari zinjiye muri Biro Politiki ya CNR - INTWARI.

Muri iyo nama, Biro politiki yasuzumye birambuye ubufatanye n’imishyikirano yagiranye n’indi mitwe ya politiki cyane cyane RNC- IHURIRO. Yishimiye ko ubwo bufatanye bukomeje kugenda neza, inashimangira ko buzakomeza gusagamba, bityo imitwe yose ya politiki igasenyera umugozi umwe kugira ngo itabare vuba na bwangu Abanyarwanda bari mu kangaratete no ku ngoyi y’ubutegetsi bwa Kagame n’abacanshuro be hamwe n’abamugize igikoresho cyabo.

Biro Politiki yasubije amaso inyuma, isanga amarorerwa ya genoside yaguye ku Rwanda n’Abanyarwanda agomba guhora azirikanwa uko yiyanditse. Ntanumwe rero ugomba kuyita uko yishakiye cyangwa ngo ayakoreshe uko atiyanditse ku nyungu ze bwite. Niyo mpamvu Biro Politiki y’Inteko y’igihugu Iharanira Repubulika yibukije ko hatabayeho jenoside y’Abatutsi cyangwa y’Abahutu cyangwa se y’Abatwa, ahubwo habayeho jenoside y’Abanyarwanda nk’uko Umuryango w’Abibumbye wabyemeje. Iyo jenoside yahitanye Abana b’u Rwanda bose : Abatwa, Abahutu n’Abatutsi. Ikaba yarateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa na FPR ifatanyije na ba mpatse ibihugu bayikoresheje mu nyungu za bo bwite. Biro Politiki yibukije ko CNR INTWARI ifite kandi yashyize ahagaragara ibimenyetso bihagije nk’uko bikubiye muri Memorandum « le génocide rwandais : le peuple crie justice » yagejeje ku muryango w’Abibumbye mu kwezi kwa mutarama, umwaka w’i 2008. Ni muri urwo rwego Biro politiki yongeye kwishimira ko raporo Mapping y’Umuryango w’Abibumbye yaje yunganira ndetse itsindagira ibikubiye muri iyo Memorandum ya CNR-INTWARI.

Biro Politiki irasaba ko amasezerano ya Arusha asubukurwa, akavugururwa, agashyirwa mu bikorwa, kuko yari intambwe ikomeye mu gutanga igisubizo n’ikizere ku bibazo byariho kandi bikomeje kugariza u Rwanda. Ayo masezerano kandi atanga igisubizo nyacyo ku kibazo cya FDLR, abantu benshi bakomeje gushaka kwanduza babita abicanyi.

Kuri CNR INTWARI, FDLR ni abana b’u Rwanda biyemeje gufata intwaro bagamije kurengera Abanyarwanda, kurwanira uburenganzira bwabo no kwanga kurimburwa no kwemera ubutegetsi bw’abicanyi ba FPR irangwa n’imigambi mibisha ya kirimbuzi. Hagomba gushakwa no kuboneka vuba igisubizo cya politiki kugira ngo abari mu mutwe FDLR basubire mu Rwanda rwababyaye.

Biro politiki yibukije ko yashyigikiye kandi igashyira mu bikorwa amasezerano y’i Roma hagati ya FDLR na Leta ya Kongo. Gusa Kagame n’ubutegetsi bwe bakomeje kudashaka ko abari mu mutwe wa FDLR bataha mu rwababyaye, ari nayo mpamvu bafunze Generari de Brigade Amani Mahoro wari uyoboye abiyemeje gutaha, bityo kugira ngo abandi bazatinye gutaha.

Biro Politiki yongeye gusaba ko Jenerari de BrigadeAmani Mahoro, watashye agiye guharanira amahoro, afungurwa byihutirwa kuko ibyo bafindafinze kugira ngo bamufunge ari ibinyoma bidafite ishingiro.

CNR INTWARI yongeye kandi gusaba ko abantu bafunzwe bazira politiki n’ibitekerezo byabo, aribo Mme Ingabire Victoire, Bernard Ntaganda, Mushayidi Déo, Charles Ntakirutinka, n’abandi harimo n’abanyamakuru bigenga, basubizwa uburenganzira bwabo bwo kwisanzura mu bitekerezo byabo no gukora politiki tutigeze dushidikanya ko ari iyo kubaka igihugu mu nzira nziza iboneye Abanyarwanda bose.

CNR-Intwari yongeye kwamagana umugambi mubisha Leta y’u Rwanda ifatanije n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi ku isi mu rwego rwo gushuka no gucyura impunzi z’abanyrwanda ku ngufu cyangwa kubahatira gufata ubwenegihugu bw’ibihugu bahungiyemo bitarenze tariki ya 31 ukuboza 2011. Uwo mugambi ntakindi ugamije usibye ibintu bine :

  • kwimisha no kwica amadosiye y’impunzi zisaba ubuhungiro mu bihugu byazakiriye kandi CNR-Intwari ishimira cyane gukomeza kugira uwo mutima w’impuhwe ;

  • kwongera gucyura ku ngufu impunzi mu gihugu kiyobowe n’agatsiko k’abicanyi bababuza uburyo bwo kubaho mu mahanga aho bashoboye kwikinga umuruho w’ubuhunzi none bakaba bakoresha amanyanga yo kubacyura ngo babamarire kw’icumu maze abandi babahatire kwitabira gahunda yo gukona abaturage bagamije kugabanya umuvuduko w’ubwiyongere bwabo nyamara nanone bagakoresha ikinyoma;

  • gucekekesha burundu abanyapoliki batashye n’impunzi za politiki zimaze gucibwamo ibice zimwe zikabatizwa diaspora rwandaise ishinzwe kuzigambanira aho zahungiye.

  • guhatira impunzi ubwenegihugu bw’ibihugu byazakiriye mu gihe abayoboye FPR bahisemo kubwiyambura ubw’ibihugu barimo ari abategetsi mbere y’uko bateza intambara yateye jenoside y’abanyarwanda.

Biro politiki yongeye kwamagana ibikorwa by’iterabwoba n’ubugome Kagame na FPR ye bakomeje kugirira Abanyarwanda bari mu gihugu, ndetse n’abari hanze. CNR-INTWARI isabye abanyarwanda bose guhagurukira icyarimwe bakarwanya ubutegetsi bwa Kagame kugira ngo buveho vuba na bwangu.

Biro politiki ya CNR-INTWARI, mu rwego rwo kunga Abanyarwanda n’amateka yabo yemeje ko bamwe mu Banyarwanda bambikwa umudari w’intwari, bitewe n’ibikorwa by’ubutwari byabaranze. Muri abo twavugamo nka prezida Kayibanda Grégoire, Padiri Alexis Kagame n’abandi.

CNR-INTWARI izageza ku banyarwanda mu minsi itarambiranye ubutumwa bwerekeranye n’intwari z’u Rwanda.

Bikorewe i Buruseri ki itariki ya 10 z’ukwezi kwa Mata umwaka w’i 2011.

Théobald Rwaka

Umuvugizi wa CNR INTWARI.

Contact média : Général HABYARIMANA Emmanuel

Prezida wa CNR - INTWARI