Imyigaragambyo yo kwamagana Umunyagitugu Kagame yagenze ite ?



Parution: Thursday 3 April 2014, 12:23 
Par:Leprophete.fr 



 

 

Kuri uyu wagatatu taliki ya 3 Mata 2014, Abanyarwanda,Abanyekongo n'abandi banyamahanga b'inshuti z'u Rwanda bari babukereye mu mujyi wa Bruxelles, bazanywe no kwamagana uruzinduko rw'umunyagitugu Paul Kagame. Gusa Abanyekongo bahawe gukorera imyigaragambyo yabo i MATANGE. Iyi myigaragambyo yitabiriwe ahanini n'amashyaka ya politiki  ya Opozisiyo ndetse n'amashyirahamwe ya société civile . Bari bitwaje " Banderoles" nyinshi zanditseho ubutumwa bunyuranye bashaka kugeza ahanini kuri aya mahanga atumira Abanyagitugu basa n'aho nta yindi gahunda bafite uretse guhotora no guhohotera rubanda . Hamaganywe akarengane k'imfungwa za politiki nka Victoire Ingabire, Bernard Ntaganda, Deogratias Mushayidi,Koloneli Rugigana, ubwicanyi bwarenze imipaka y'u Rwanda, ivangura rikorerwa urubyiruko, akarengane k'ubwoko bwinshi abaturage bakorerwa n'ubutegetsi bwa Kagame buri munsi.

Imyigaragambyo yatangiye saa cyenda . Yitabiriwe n'abanyarwanda bayingayinga 600. Ntibyari byoroshye kwegera aho Kagame yari ari mu nama kuko yari ihuriwemo n'abakuru b'ibihugu by'Afurika n'Ubulayi barenga 60 bityo abapolisi benshi cyane bari buzuye umujyi wa Bruxelles mu rwego rwo kubungabunga umutekano w'abo bakuru b'ibihugu n'uw'abigaragambyaga .

Nyuma y'imyiyereko ishyushye yabereye Place du Luxamburg , abigaragambyaga bahuriye muri Salle  iri 80 rue Eloy, barushaho gusabana , ari nako baganira n'abanyapolitiki b'Amashyaka anyuranye. Havuzwe byinshi kandi byiza . Ariko igitekerezo cyakomeje kugarukwaho ni uko umwanzi wacu wa mbere ari UBWOBA, ko politiki ntacyo yageraho tutiyemeje GUTINYUKA, bityo aho gukomeza kuririra mu myotsi ngo Kagame atumazeho abantu, tugomba guhaguruka tugatinyuka ingoma y'Iterabwoba ya Kagame, tukayihangara kugeza tuyihangamuye!

Igishya cyagaragaye muri iyi myigaragambyo n'uko yitabiriwe cyane n'urubyiruko, amashyaka agera kuri 16, Abahutu n'Abatutsi.... Ukuri k'uko Kagame yica bose, agahemukira Abanyarwanda bose, akaba adaharanira inyungu z'abanyarwanda , ikimushishikaza akaba ari inyungu ze zonyine,  kumaze kwakirwa benshi.    

Muri make abavuye mu bihugu binyuranye bayitabiriye bishimiye icyo gikorwa cyo gushyira hamwe, bakifuza ko twarushaho kujya dushyigikira ibikorwa byose byiza bigamije kurwanya ubutegetsi bw'igitugu. Muri urwo rwego, Abataripfana bo  mu Ishyaka Ishema berekanye ko bo biteguye kujya gukorera politiki mu Rwanda  ndetse bakazagira uruhare mu matora y'umukuru w'igihugu yo mu 2017, bakaba rero bakeneye inkunga y'Abanyarwanda bose.

Dukomeje gushimira Komite ihuriweho n'amashyaka na Sociéte Civile yabiteguye.

DORE AMWE MU MASHUSHO Y UKO BYARI BYIFSHE :

Muragahorana Ishema,

Intumwa y'Umuhanuzi i Bruxelles